Abaturage bagaragarijwe uburyo bwo kwirinda indwara ya Malariya
Abaturage b’Umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo bagaragarijwe ingamba z’uburyo bwo kwirinda indwara ya malaria kugirango bakomeze bagire ubuzima buzira umuze.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Kamena 2018 ubwo abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo bifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Gatsibo mu muganda udasanzwe wo kurwanya no gukumira indwara ya Malaria.
Uyu muganda udasanzwe wo kurwanya indwara ya Malariya wahuriranye n’itangizwa ry’icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Gatsibo aho cyatangiye taliki ya 16 kamena kikazageza kuwa 23 kamena 2018
Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Rukemanganizi Cyprien yabwiye abaturage ko indwara ya malaria bashobora kuyirinda uryama mu nzitiramubu ikoranye umuti, gutema ibihuru bikikije urugo ndetse no gukinga inzugi n’amadirishya mugihe cya nimugoroba kugirango umubu utinjira munzu.
Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’umujyanama, abagize inama Njyanama y’Akarere bazasura abaturage b’imirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo hagamijwe gusobanura imiterere n’imikorere y’Inama Njyanama, Kwakira ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage hagamijwe gukomeza imiyoborere myiza.
Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo igizwe n’abajyanama 29 barimo abajyanama rusange, abahagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere,inama y’Igihugu y’abagore,urubyiruko n’abikorera bibumbiye muri komisiyo eshatu:iy’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage,Imari n’iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere myiza.