Abaturage bagaragarije Abadepite imbogamizi bahura nazo mu irangamimerere, uburinganire n’ubwuzuhannye hagati y’abagabo n’abagore

Ibyiciro bitandukanye birimo abavuga rikumvikana bagaragarije abadepite ba komisiyo ya politike,uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu mu nteko ishingamategeko y’uRwanda imbogamizi zikigaragara mu gihe bagiye guhabwa serivise y’irangamimerere

Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2019 ubwo itsinda ry'Abadepite bagize Komisiyo ya Politike, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'Igihugu basuraga Akarere ka Gatsibo baganira n'ibyiciro bitandukanye by’abanyagatsibo

Uruzinduko rw’abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo rwari rugamije gusuzuma uko irangamimerere rikorwa mu nzego za leta n’uburyo himakazwa uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore

Ibyiciro byaganiriye n’intumwa za rubanda birimo Ubuyobozi bw'Akarere,Ubuyobozi bw'umurenge wa Kabarore, Ikigo nderabuzima cya Kabarore n’ Ibyiciro bitandukanye by'abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Rwimbogo

Sezikeye Silas,utuye mu murenge wa Rwimbogo yavuze ko mu muryango nyarwanda hakirangwamwo amakimbirane hagati y’abagabo n’abagore ashimingeye ku mitungo,asaba ubuyobozi ko abagiye gushyingirwa byajya babanza kwigishwa amahame y’umuryango

Mugabo Fabrice,umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa kabarore yagaragarije abadepite zimwe mu mbogamizi ahura nazo zirimo ibitabo bimwe bitakigaragara bivugwa ko byanditswemo imiryango yasezeranye imbere y’amategeko ariko hakabura gihamya,ababyeyi batinda kwandikisha abana bavutse,kwandukuza mu bitabo by’irangamimerere abitabye Imana n’ibindi

Depite Mukabikino Jeanne Hanriette,vice Prezida wa Komisiyo ya Politike uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'Igihugu mu nteko ishingamategeko y'uRwanda yashimye ibitekerezo bakuye mu karere ka Gatsibo kandi bazakora ubuvugizi kugirango ingingo zimwe na zimwe ziri mu itegeko ry’umuryango zinozwe

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary yavuze mu Karere ka Gatsibo bumvise ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore nubwo hakigaragaramo imbogamizi kuri bamwe mu baturage,avuga ko bazakomeza kwigisha abaturage bashinzwe kwimazakaza iryo hame.

Back