Abaturage b’Umurenge wa Kageyo barishimira ibikorwaremezo bagejejweho n’ivuriro rya miliyoni zisaga 11 biyubakiye.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo umurenge wa Kageyo barishimira ibikorwaremezo barimo kugezwaho n’inzego z’ubuyobozi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019,bakaba bamaze kwiyuzuriza ivuriro(poste de santé) yatwaye asaga miriyoni zisaga 11 z’amafaranga y’uRwanda.
Abaturage bavuga ko bajyaga bakora ingendo ndende bajya ku kigo nderabuzima cya kageyo ariko ubu ntakizongera ku bagora
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage b’umurenge wa Kageyo gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse bakabungabunga ibikorwaremezo bagezwaho na leta ifatanyije n’abaturage
Ubu butumwa bwahawe abaturage kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Gicurasi 2019 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Kageyo akagari ka Kintu mu nteko z’abaturage
Uwanyirigira Gorethe,Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kintu mu murenge wa Kageyo yahamije ko bi byumba 3 byatashywe bizabafasha gukemura ikibazo cy’ubucucike abanyeshuri kuko bari bafite ibyumba bidahagije bidahagije abanyeshuri ikigo gifite.