Abaturage b’Umudugudu wa Rutenderi bagera kuri 560 bamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Abaturage bagera kuri 560 bo mu mudugudu wa Rutenderi akagari ka malimba Umurenge wa kabarore barishimira ko bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bakaba baravuye mu bwigunge.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane taliki ya 16 Gicurasi 2019 ubwo hatahwaga ku mugaragaro urugomero ruto rw’amashanyarazi  akomoka ku mirasire y'izuba ‘’AC Solar mini-grid systems’’ rufite ubushobozi bwo  gutanga 50KW rwubatse na ‘’company Absolute Energy s.r.l’’

Hakizimana Gerald,utuye mu kagari ka malimba mu Murenge wa Kabarore arahamya ko umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba umaze kubakura mu bwigunge,ubu basigaye bacana ndetse bakanakora ibikorwa by’iterambere

Uyu muturage yahamije ko amaze kwihangira imirimo aho afite ibyuma bishya kandi bikaba bimaze kuzamura imibereho n’iterambere ry’umuryango we

Umuyobozi mukuru wa Absolute energy Alberto Pisanti yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’ abaturage

Gasana Richard,Umuyobozi w'Akarere yashimye umufatanyabikorwa ‘’Absolute Energy’’ ifatanyije na leta imaze gukora imirimo yo kubaka uru rugomero rw'amashanyarazi,kuko rwasubije ibyifuzo by'abaturage ba Rutenderi batagiraga umuriro w'amashanyarazi akaba ari n'umihigo  w'Akarere mu ngengo y’imari 2018-2019

 Yasabye  abaturage kubyaza amashanyarazi bahawe umusaruro bakora ubucuruzi bakanabungabunga umutekano w'ibikorwaremezo  bamaze guhabwa.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kuba  abaturage bose bafite umuriro w’amashanyarazi bitarenze  umwaka wa 2024

Mu bundi butumwa bwahawe abaturage b’Akarere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore,Guverineri Mufulukye yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge,kurandura ikibazo cy’abana bata ishuri,amakimbirane yo murugo n’ibindi bishobora kubabuza umudendezo wo kwiteza imbere.

Back