Abasoje amahugurwa batumwe kubanisha neza abanyarwanda aho batuye.
Mu Karere ka hasojwe amahugurwa y'iminsi 7 y'Imboni z'Umudugudu uzira icyaha zigera ku 179 harimo abagore 33 n'abagabo 146 baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo,iyi gahunda igamije kugira imboni kuri buri mudugudu mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha mu mudugudu.
Asoza aya mahugurwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo Amb.Solina Nyirahabimana yasabye imboni z’umudugudu uzira icyaha zimaze icyumweru mu mahugurwa ko zigomba kuba imboni z’umutekano mu midugudi iwabo hakumirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane mu miryango
Abagize imboni z’umudugudu uzira icyaha biyemeje gushishikariza abaturage kwita ku bikorwa bitandukanye bizamura iterambere n’imibereho myiza yabo birimo kwita ku buhinzi bufite intego,kwizigamira muri gahunda ya Ejoheza mu rwego rwo kwiteganyiriza izabukuru no kurwanya icyaricyo cyose cyahungabanya umuturage.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abasoje amahugurwa y’imboni z’umudugudu uzira icyaha kubanisha neza abanyarwanda no kubumbatira umutekano harimo no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha cyitaraba.
Imboni z’umudugudu uzira icyaha zigera ku 179 zasinyiye imihigo imbere y’ubuyobozi ikubiye mu nkingi eshatu za guverinoma zirimo iyo mu bukungu,imibereho myiza y’abaturage ndetse niyo mu miyoborere myiza n’ubutabera.