Abarezi barashimira Umukuru w’Igihugu wabakuye ku izina rya gakweto bitwaga n’abaturage

Abarezi bo mu Karere ka Gatsibo barashimira Umukuru w’Igihugu wabahinduriye izina bitwaga bari barahawe n’abaturage kubera ubukene bwabagaragaragaho bushingiye ku mushahara muto bari bafite,abarezi benshi bahuriye ku izina rya gakweto bari barahawe

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Nzeri 2022 ubwo bari mu nama y’uburezi yaguye y’Akarere yabereye mu Murenge wa Kiramuruzi yahuje Ubuyobozi bw'Akarere, abarezi n'abafatanyabikorwa mu burezi yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Mwarimu: Inkingi y'Uburezi bufite ireme, dushyashyanire abo dushinzwe kurera".

Iyi nama yitabiriwe n'inzego z'Ubuyobozi zirimo Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'Umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abafatanyabikorwa n'abarezi.

Bimwe mu biganiro byahawe abarezi bahuriye mu nama y’uburezi yaguye yahuje inzego z’Akarere n’izindi nzego birimo: Ishusho y'uburezi mu Karere, Umutekano mu bigo by'amashuri,Ireme ry'uburezi na gahunda yo kongera amashuri ya TVET,Gahunda ya Ejoheza mu mashuri n’Ikingira mu mashuri.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi wari umushyitsi mukuru yasabye abarezi kubufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi kugira isuku mu bigo by'amashuri ,gahunda yo kugaburira abana ku ishuri no gutera ibiti mu bigo by'amashuri,ku bigo bitandukanye bya Leta,ku mihanda no mu ngo

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’amashuri 169 birimo 148 bya Leta n’ibifatanya leta ku by’amasezerano n’ibyigenga 21.

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi,mu Karere ka Gatsibo hari amashuri y’incuke agera kuri 186,abanza ni 146,ayisumbuye 97 n’amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyangiro(TVET) 14.

Mu Karere ka Gatsibo harurwa ibyumba by’amashuri bigera ku bihumbi 3,132,abarezi 4,836 n’abanyeshuri 164,983.

Back