Abanyeshuri basabwe kwigana imbaraga bitegura buzavamo abarezi barerera uRwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yasuye ikigo cya TTC Kabarore giherereye mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Ugushyingo 2021.
Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi yavuze ko uruzinduko yakoreye mu Karere ka Gatsibo n'itsinda bari kumwe rugamije kureba ubwitabire bw'abanyeshuri mu ishuri ndetse n'ireme ry'uburezi muri rusange.
Yashimwe abanyeshuri ba TTC Kabarore bahisemo kugana uburezi bitegura kurerera uRwanda.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gatsibo Jolly Nankunda yashimwe uruhare rwa Minisiteri y’Uburezi mu kuzamura ireme ry’uburezi anagaragaza ikibazo kikigaragara muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri bikomoka mu bushobozi bucye kuri bamwe mu babyeyi basabwa uruhare rwabo ntiruboneke uko bikwiye.
Ahishakiye Jean Bosco ni Umunyeshuri uhagarariye abandi kuri TTC Kabarore yagaragaje ko bafite ikibazo cya ‘’Laboratory’’ izafasha abanyeshuri biga Science kwiga neza kandi bijyanye n’amasomo biga.
Nyuma y'ibibazo bitandukanye byagaragarijwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, yasabye Akarere ko hakorwa raporo yabyo bigashyikirizwa Minisiteri y'uburezi bigashakirwa ibisubizo.
Mu butumwa bwatanzwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga birinda ingeso mbi ahubwo bagashyira imbere kwiga bitegura kuzavamo abarezi beza mu gihe kiri imbere.
Yasabye abakozi bashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Gatsibo gukurikirana imyigire y'abana hagamijwe kuzamura ireme ry'uburezi, ati’’Nimwe mukurikirana uburezi umunsi ku wundi,iyo byagenze neza tubikesha mwebwe kandi iyo byagenze nabi nabwo nimwe tubibaza’’.
Ishuri rya TTC Kabarore ryatangiye mu mwaka wa 2015 kugeza ubu rifite ababyeshuri 525 barimo abakobwa 292 n’abahungu 233 rifite kandi abarimu 23 barimo abagore 5 n’abagabo 18.