Abanyeshuri barishimira umusaruro mwiza bamaze kungukira muri Lycee de Muhura.
Abanyeshuri ba Lycee de Muhura mu Karere ka Gatsibo barishimira uburere bwiza bafite bakaba babukesha ubuyobozi bw’iri shuri.
Ibi babivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Nyakanga 2018 ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura mu mashuri,abanyeshuri bavuga ko uburere n’ubumenyi bamaze kungukira muri iki kigo bushimishije.
Umuganura w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Umuco,isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’’.
Umuyobozi w’ishuri rya Lycee de Muhura Sr Kamana febronie yavuze ko umusaruro wabo bishimira ni amanota abanyeshuri babonye muri iki gihembwe cya kabiri 2018 kandi hakanishimirwa uburere bwiza abana barererwa muri iri shuri bafite.
Mu rwego rwo kwishimira umusaruro w’amasomo abanyeshuri bagize, ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’Akarere bwahembye abanyeshuri batatu bahize abandi mu mitsindire muri iki gihembwe cya kabiri cy’amashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko umuganura ari igihe abantu baba bishimira umusaruro babonye haba mu buhinzi,ubworozi,ubucuruzi ndetse n’umusaruro ku manota abanyeshuri baba bagize.
Uyu munsi witabiriwe n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano,ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri,ababyeyi n’abanyeshuri.
Umunsi w’umuganura mu mashuri waranzwe n’igitaramo kigizwe n’imbyino,gusaakuza,guca imigani,imivugo n’amahamba.