Abanyeshuri bagera kuri 1,746/1,682 bitabiriye itorero ry’inkomezabigwi VI.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017 bagera ku 1,746/1,682 bitabiriye itorero mu karere ka Gatsibo,barimo gutorezwa ku masite 5 arimo ku ishuri risumbuye rya Gabiro,ikigo nderabarezi cya kabarore(TTC Kabarore),Lycee de Muhura,TSS Gatsibo na Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi.

 

Gahunda yo gutoza abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye igamije kubigisha indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

 

Bimwe mu biganiro birimo guhabwa abanyeshuri bari mu itorero mu karere ka Gatsibo birimo isibo y’intore,itorero mu Rwanda mbere y’abakoloni n’ishuri ryazanywe n’abakoloni,umurongo w’imikorere n’imitunganyirize y’urugerero rurwanya umwanda, imirire mibi n’igwingira,Urubohero rw’umudugudu mu guteza imbere gahunda ya kora w’igire,gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ibindi.

 

Umfuyisoni Bernadette, Umutahira w’intore mu karere ka Gatsibo yavuze ko aya masomo ahabwa abana barangije amashuri atandatu y’isumbuye bari mu itorero azabafasha kumenya indanga gaciro na kirazira urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kugira.

 

Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri y’isumbuye mu mwaka wa 2017 batangiye itorero ry’inkomezabigwi VI ryatangiye taliki ya 04 Mutarama kugeza 12 Mutarama 2018 mu karere ka Gatsibo kuri site 5.

Back