Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga bwo kwiga bakoresheje ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya tekenike,imyuga n’ubumenyangiro cya Gatsibo bagaragaje ubuhanga bwo kwiga bakoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwiyungura ubumenyi mu masomo biga.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Werurwe 2022, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, amashuri ya tekenike, imyuga n'ubumenyangiro IRERE Claudette yasuraga ibigo  bya TVET byo mu Karere ka Gatsibo birimo Gatsibo TVET School na Gakoni TVET.

Bamwe mu banyeshuri biga bakoresheje ikoranabuhanga ba Gatsibo TVET School bahamya ko ubu buryo bubafasha gusobanukirwa amasomo vuba kandi bikaborohera gusubiramo ibyo bize bifashishije ikoranabuhanga rya murandasi.

Ikigo cya Gatsibo TVET School gifite amashami 4 arimo ubwubatsi bw'imihanda (road construction),ubwubatsi bw'amazu(Masonary),ishami rijyanye n'iby'ubutaka (land surveying) n'amashanyarazi (Electricity).

Gatsibo TVET School ifite abanyeshuri 388 barimo abakobwa 142 n'abahungu 246 bose biga mu mashami y’ubwubatsi bw'imihanda, ubwubatsi bw'amazu, ishami rijyanye n'iby'ubutaka n’ amashanyarazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yasuye kandi Ikigo cya Gakoni TVET giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi,iki kigo cyatangiye mu 2000 gifite amwe mu mashami arimo ubudozi,gukora ibikomoka ku mpu n’ubwubatsi.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi burimo akamaro k'ikoranabuhanga mu mashuri n’Umumaro w'amashuri ya Tekenike, imyuga n'ubumenyangiro ku banyarwanda biganjemo urubyiruko,ati ‘’Niyo waba ufite impamyabumenyi mu bintu runaka,ukongeraho kwiga umwunga bigufasha gutera imbere vuba’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’amashuri 169 birimo amashuri ya tekenike,imyuka n’ubunyangiro 14 yigwamwo n’abanyeshuri 3175.Mu mashuri14  ya tekenike,imyuga n’ubumenyangiro  harimo aya leta 6,afatanya na leta kubw’amasezerano 4 n’ayigenga 4.

Back