Abanyamadini n’Amatorero bagaragarijwe aho basengera hadakwiye bamwe basabwa gufunga imiryango.
Amadini n’amatorero agera kuri 646 akorera mu karere ka Gatsibo bagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kugirango harebwe imikorere yabo kubijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere, amadini n’amatorero akorera mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo igamije kugaragariza abayobozi b’amadini n’amatorero uko bahagaze mu rwego rw’imyubakire y’insengero abayoboke babo basengeramo.
Abagera kuri 646 bayobora amadini n’amatorero mu karere ka Gatsibo bagiranye inama y’umunsi umwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 werurwe 2018 n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.
Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagaragarije abayobozi b’amadini n’amatorero ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere,abanyamadini,amatorero n’inzego z’umutekano harebwa imyubakire y’insengero basengeramo ndetse n’isuku iharangwa ijyanye n’amadini n’amatorero atagira ubwiherero cyangwa buhari ariko budahagije.
Nyuma yo kugaragaza ibyavuye mu bugenzuzi, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko amadini n’amatorero atujuje ibisabwa agera kuri 75 ahagaritswe kugeza abyujuje.
Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bafungiwe insengero biyemeje kwikosora vuba kugirango basukure aho basengera kugirango abayoboke babo basengere ahantu heza.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Gatsibo.