Abamotari basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi,biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide.
Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto (abamotari) ruri mu makoperative atandukanye yibumbiye mu ihuriro rya’’ ENDECOM’’ basuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Kiziguro, kuri uyu wa kane taliki 12 Mata 2018.
Uru rubyiruko rw’abamotari rwasuye uru rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi 1994 rugamije kurushaho kumenya amateka yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide n’uburyo yahagaritswe n’ingabo za RPA inkotanyi.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yaganiriye n’urubyiruko rw’abamotari ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakorewe abatutsi ndetse agaruka no kungamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabwiye urubyiruko rw’abamotari ko ‘’Jenocide yateguwe n’abanyarwanda, igashyirwa mu bikorwa n’abanyarwanda ndetse ikaba yarahagaritswe n’abanyarwanda’’.
Abamotari bunamiye abatutsi bagera ku bihumbi 14,865 bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi 1994 rwa kiziguro banafata mu mugongo uwacitse ku icumu bamugabira inka ifite agaciro k’ibihumbi 250,000 y’amafaranga y’u Rwanda.