Abamotari bakanguriwe kwirinda gutwara ibiyobyabwenge basabwa gukoresha umuhanda neza.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yakanguriye urubyiruko rukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto (abamotari) kwirinda ibiyobyabwenge haba kubinywa, kubitwara kuri moto banasabwa gukoresha umuhanda neza birinda impanuka.

 

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo SP Eric Kabera yasabye abamotari bagera kuri 350 bari bitabiriye ubukangurambaga ko birinda gukoresha umuhanda nabi no kwirinda umuvuduko udakwiye.Yavuze ko iyo ukoresheje umuhanda bitera impanuka zigatwara ubuzima bw’abaturage.

 

Nyuma y’ubukangurambaga bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, abamotari biyemeje gutanga amakuru ya bagenzi babo bazongera kwitwara nabi batwara ibiyobyabwenge ndetse biyemeza gukoresha umuhanda neza.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yihanangirije bikomeye abamotari biyemeza gukora ibyaha nkana batwara ibiyobyabwenge ninjoro, abasaba gukora umwuga wabo neza kuko ubageza ku iterambere rirambye.

Back