Abakozi bashinzwe ubworozi basabwe gufasha aborozi korora kijyambere no kubona umukano uhagije.

Abakozi bo mu turere mu ntara y’Iburasirazuba bashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye basabwe gufasha aborozi korora kijyambere mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku bworozi cyane cyane umusaruro w’amata.

Ibi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Kanama 2021 ubwo basuraga umworozi ntangarugero wo mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kwereka abashinzwe ubworozi ko korora neza bishoboka mu turere ugize intara y’iburasirazuba.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi/RAB,abayobozi b’uturere,inzego z’umutekano zirimo ingabo na polisi,abakozi bashinzwe ubworozi,abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu bworozi.

Guverineri CG Emmanuel Gasana yavuze ko kugirango habeho umusaruro w’ibikomoka mu bworozi cyane cyane amata,umworozi agomba kwita cyane cyane ku gutegura neza urwuri,kubaka ibiraro,gutera ubwatsi butandukanye ndetse no gushyira amazi mu rwuri kugirango inka zibone amazi hafi.

Mu bindi bisabwa umworozi mu rwego rwo guteza imbere ubworozi birimo kugaburira inka neza kandi ku gihe no kugira isoko ry’umukamo rihagije.

Umuyobozi w’Intara yasabye abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge itandukanye igize Intara y’iburasirazuba gufasha amakusanyirizo y’amata(MCCs) gutera imbere hagamijwe kwakira neza umusaruro w’amata no kuwufata neza kugirango ugezwe ku isoko ufite ubuziranenge.

Back