Abakozi bashinzwe ubuhinzi basabwe kwegera abaturage bagakangurirwa gutegura imirima ku gihe.

Abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’imirenge basabwe gushyira imbaraga no kwegera abaturage bagakangurirwa gutegura imirima ku gihe mu rwego rwo gutera imbuto ku gihe mu gihembwe cy’ihinga cya 2022B

Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Gashyantare 2022 ubwo hakorwaga inama y’ubuhinzi itegura igihembwe cy’ihinga cya 2022B

Iyi nama yari iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Sekanyange Jean Leonard arikumwe n'Uhagarariye ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kuri sitasiyo ya Gatsibo na Nyagatare.

Abari muri iyi nama bagaragarijwe uburyo igihembwe cy’ihinga cya 2022A cyagenze n’uburyo igihembwe cya 2022B kirimo gutegurwa mu rwego rwo kugira ubuhinzi buteye imbere no kubona umusaruro mwiza.

Mu butumwa bwatanzwe muri iyi nama burimo gusaba abaturage gutegura imirima ku gihe,guhinga ibihingwa byatoranyijwe no gukoresha ifumbire hagamijwe kubona umusaruro wateganyijwe ndetse no kubona isoko ryawo.

Mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’ibigori weze muri iki gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yasabye abahinzi gufata neza umusaruro wabo no kwirinda abamamyi bagura imyaka ku giciro kitashyizweho n’inzego zibishinzwe.

Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda,minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) zashyizeho igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye kandi cyujuje ubuziranenge gihabwa umuhinzi ari amafaranga y’uRwanda 237Frw ku kilo na 215 ku bigori bidahunguye(cobs).

 Iyi nama yari yitabiriwe n'Umuyobozi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu turere twa Gatsibo na Nyagatare,abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge,abacuruzi b'inyongeramusaruro n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu buhinzi barimo Hingaweze na Tubura.

Back