Abakozi basabwe gukomeza kugira umusaruro mu byo bakora-Mayor Gasana.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Gicurasi 2019,abakozi b’Akarere ka Gatsibo n’abayobozi babo babyukiye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.
Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igiriti’’umurimo unoze,umusemburo w’iterambere rirambye
Mu bikorwa byaranze umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu bakozi b’Akarere ka Gatsibo birimo gukangurirwa gahunda ya Ejoheza ubwizigame bw’igihe kirekire,imihigo y’Akarere 2018/2019 no guhemba abakozi 3 babaye indashyikirwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.
Muganwa Stanely,Umukozi w’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) yashishikarije abakozi b’Akarere ka Gatsibo gahunda ya EJOHEZA,ubwizigame bw’igihe kirekire kugirango bizabafashe mu zabukuru mugihe bazaba batagishoboye gukora
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye uburyo abakozi bitangira umurimo bakora bagamije guteza imbere akarere,ati ‘’ndagirango mbabwire ko nshimishijwe n’umurava,umwete n’ubwitange mufite mugamije guteza imbere umurimo n’akarere muri rusange’’.
Muhongerwa Betty,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka karenge mu murenge wa Kabarore wahize abandi yavuze ko kuba abakozi baramugiriye ikizere bakamutora byamwongereye imbaraga mu kazi ke ka buri munsi.