Abakozi b'Akarere basabwe gukomeza kuzirikana gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Abakozi b’Akarere ka Gatsibo bakorera ku biro by’Akarere basobanuriwe  gahunda ya Ndi Umunyarwanda bibutswa ko abanyarwanda bose ari bamwe bityo ko bakwiye kwibonamo isano y'ubunyarwanda bafitanye.

Abayobozi n'abakozi b'Akarere ka Gatsibo babanje kwerekwa filime mbarankuru y'uburyo abayobozi bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no kuyishyira mu bikorwa n'urugendo rw'Ubumwe n'Ubwiyunge u Rwanda rumaze kugeraho.

Gasana Richard,Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yasabye abakozi ayobora kurangwa ni indangagaciro yo gukundana bakirinda amacakubiri kuko abanyarwanda bazi aho yabagejeje  bityo bagafatanya guteza imbere abaturage binyuze mu mishanga itandukanye izamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage

Yagize ati:"ibyo kuba umututsi , umuhutu cyangwa umutwa ntacyo bimaze twese turi abanyarwanda,ubunyarwanda  tubushyire imbere kuko ari intwaro izadufasha gukomeza kuba mu gihugu kizira umwiryane"

Isaie Habarurema, ni umuhuzabikorwa wa Ejo heza mu karere ka Gatsibo yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abayobozi beruraga bakavuga amagambo y’amacakubiri bagatanya abanyarwanda amanywa y’ihangu ntihagire ubibabaza

Yavuze ko u Rwanda rw’uyu munsi, umuturage ukirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside atatinyuka kuyivugira mu ruhame ahubwo agumana nayo mu mutima ikazarinda imurundura ikamwica,ibi biterwa n’imiyoborere myiza Igihugu gifite ubu.

Bamwe mu bakozi b'Akarere ka Gatsibo bavuze  ko ikiganiro cya gahunda ya Ndi umunyarwanda cyabafashije cyane bashimira leta y'u Rwanda idahwema gushaka icyarushaho kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'abanyarwanda batarobanuwe

Basabye ko ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda bajya bagihabwa kugirango nabo babashe kurushaho kumenya amateka y’uRwanda bafata ingamba zo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikiganiro cya gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere,abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abakozi b’Akarere bakorera ku biro by’Akarere

Back