Abakozi b’Akarere ka Gatsibo basabwe kwihutisha kwesa imihigo mu gihe cy’ukwezi kumwe -Habimana Kizito.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito yasabye Ubuyobozi n’Abakozi b’Akarere ka Gatsibo kwesa imihigo ya 2018/2019 itaragera ku ijanisha ryi 100% mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa

Bwana Habimana Kizito,ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Mata 2019 yakanguriye abakozi bafite imihigo kunoza ububiko bwa raporo z’imihigo,icyumba cy’imihigo,ameza y’imihigo hagamijwe gutanga amakuru yuzuye ku mihigo.

Mu rwego rwo gukurikirana imihigo y’Akarere umunsi ku wundi,hashyizweho ingamba zitandukanye  zirimo ameza y’imihigo,kumenyakanisha imihigo binyuze mu itangazamakuru,icyumba cy’imihigo n’uruhare rw’abaturage .

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko zimwe mu ngamba zo kwesa imihigo ku gihe harimo n’ubukangurambaga ku baturage mu rwego rwo kubamenysha ibibakorerwa

Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 70 kasinyanye na Prezida wa Repubulika mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.

Back