Abakobwa bivuze ibigwi, biyemeza gutanga amakuru y’abantu bifuza kwica ejo heza habo.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, abakobwa bivuze ibigwi biyemeza kwirinda no kurwanya abifuza kwica ejo heza habo bavuga ko bazajya batanga amakuru ku buyobozi.
Ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’ None ni twe: Uburenganzira bwacu, ejo heza’’.
Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wizihirijwe mu kigo cy’ishuri cya Gabiro High school riherereye mu Murenge wa Kabarore.
Uyu munsi witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline arikumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora ku iterambere ry’umwana w’umukobwa n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere.
Bamwe mu bakobwa bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, bavuze ko bakunze guhura n’ingorane nyinshi zirimo ibishuko ariko bavuga ko biyemeje kujya batanga amakuru ku buyobozi ku bifuza kubagusha mu bishuko biganisha ku kwangiza ejo hazaza habo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yasabye abakobwa guharanira ejo hazaza habo heza birinda ababashuka. Ati ‘’ Bana bacu, ndabasaba ko mugira intego y’ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza mukirinda abashaka kubwangiza’’.
Mu izina ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bari bitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Bakundukize Jacques uhagarariye Plan International Rwanda mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ari ishema ryabo kubufatanye n’Akarere gukomeza kuremano kizere cy’ejo hahaza h’ umwana w’umukobwa.
Muri uyu muhango, hahembwe abakobwa 50 batsinze neza kurusha abandi mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 bahabwa ibikoresho by’ishuri n’ibikoresho by’isuku.