Abakobwa basabwe kuvuga ‘’Oya’’ no gutanga amakuru y’abashaka kubahohotera.

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’ Ubuzima bwanjye,Agaciro Kanjye’’. Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu murenge wa Rwimbogo

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Ukwakira 2022 aho wizihirijwe mu nteko z’abaturage mu mirenge,ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Kigo cy’Ishuri cya GS Rwikiniro mu Kagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukamana Marceline yifatanyije n'abafatanyabikorwa,abana b'abakobwa n'inzego z'Umutekano kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa wabereye mu murenge wa Rwimbogo

Kuri uyu munsi, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo guhemba abakobwa 5 babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta aho bahawe ibikoresho by'ishuri bizabafasha gukurikirana amasomo abo.

Kuri uyu munsi kandi, abangavu 20 babyaye bo mu murenge wa Rwimbogo basubiye ku ishuri bahawe ibikoresho by'ishuri kugirango bibabere ipfundo ryo gukomeza amashuri bari barasubitse.

 Abangavu 20 babyaye bo mu murenge waRwimbogo bagifite imbogamizi zaho basiga abana babo batarasubira mu ishuri baremewe amatungo magufi (Ihene) kugirango abafashe ku iteza imbere.

Mu butumwa bwatanzwe ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa burimo: Kwigisha no gushishikariza ababyeyi kumenya amakuru ku buzima bw'imyororokere nk'imwe mu ngamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa, gukangurira abana b'abakobwa kwigirira ikizere no kumenya guhakana ibyo badahamanya nabyo, abakobwa kumenya imikorere n'imihindagurikire y'umubiri wabo no gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ishuri no kubabonera ibikoresho by'ibanze bakemera.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, abafatanyabikorwa batandukanye barimo plan Rwanda, Afro Ark bifatanyije n’Akarere mu gukangurira umwana w’umukobwa gukomeza kwigirira ikizere cy’ejo hazaza.

Back