Abakobwa bahohotewe bakabyara imburagihe basabwe gusubira ku ishuri no kwandikisha abana mu irangamimerere.
Abakobwa bagera ku 150 bari bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kusambanya abana basabwe kwandikisha abana babo mu irangamimerere ndetse no gusubira ku ishuri mu rwego rwo gukomeza ubuzima bashaka ejo heza h’umuzima bwabo.
Ubu bukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Kabari taliki ya 14 Nzeri 2021 mu murenge wa Kabarore bwateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’ikigo cy’isanamitima n’iremamiryango (LIWOKA) n’imiryango ikora ubuvugizi mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina no gusambanya abana.
Abafatanyabikorwa batandukanye bari bitabiriye ubu bukangurambaga bahurije ku burenganzira bw’umwana wavutse ku mwana w’umukobwa wahohotewe akabyara imburagihe,basaba ko umwana wavutse agomba kugira uburenganzira nk’abandi bana bavukira mu muryango w’umugore n’umugabo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Kantengwa Mary yasabye abana b’abakobwa bahohotewe bakabyara imburagihe ko bagomba kwisubiza ikizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza kugirango bazavemo abagore beza kandi bubatse ingo zabo neza.
Uyu muyobozi yavuze ko ‘’nubwo mwahohotewe mukabyara imburagihe ntabwo ubuzima bwanyu bwarangiye, muracyafite ejo hazaza heza kandi mugomba gusubira mu ishuri mukiga kandi mukandikisha abana banyu mu irangamimerere’’.
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana bwari mufite insanganyamatsiko igiriti’’ Ijwi ryanjye-Ndinda ihohoterwa rikorerwa ku gitsina’’.
Bamwe mu bakobwa bahohotewe bakabyara imburagihe bahurije ku bibazo bahura nabyo birimo kwirukanwa mu miryango,kubura ubushobozi bwo kurera abana babyaye ndetse no kubura amikoro arimo aho kuba,amafunguro n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Aba bangavu basabye inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo Ubuyobozi bw’Akarere, Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB guhiga bukware abagabo babahohoteye bakabatera inda bikabaviramo kubyara imburagihe kugirango bahanwe.