Abakobwa 100 bari bamaze umwaka biga imyuga bahawe impamyabushobozi
Abakobwa 100 batewe inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato bari bamaze umwaka bigishwa imyuga irimo ubudozi, gukora imigati n’isabune bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa gatanu taliki ya 25/ 8/2023
Aba bakobwa bari bamaze umwaka biga imyuga kubufatanye n’Umufatanyabikorwa Empower Rwanda aterwa inkunga na Mater card foundation n’abandi bafatanyabikorwa.
Kabatesi Olivia, Umuyobozi wa Empower Rwanda yavuze ko nyuma yuko aba bakobwa baterwa inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato byagaragaraga nkaho ikerekezo cy’ubuzima bwabo kirangiye ariko bafatanyije na Leta kubasubiza ikizere cy’ejo hazaza habo.
Bamwe mu bakobwa bahawe impamyabushobozi bagize bati ‘’ Twagize ibyago dusambanwa tukiri bato , turatwita ndetse turanabyara ariko rwari urugendo rurerure kuburyo tutari tuzi ko twakongera kubona ubuzima ariko turashima leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa ko batadutereranye none ubu ikizere cyo kubaho cyaragarutse’’.
Ngayaboshya Silas, Umuyobozi Mukuri muri Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari umusaruro mubi w’ubusumbane, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye yo kwigishwa imyuga izabafasha kwihangira imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage rugaragara aho bafatanya na Leta guteza imbere umuturage birimo no kumwubaka mu bushobozi kugirango nawe yige kwifasha.
Nyuma y’uko abakobwa 100 batewe inda z’imburagihe bakabyara bakiri bato bari bamaze umwaka bigishwa imyuga irimo ubudozi, gukora imigati n’isabune bagahabwa impamyabushobozi, ubuyobozi bwa Empower Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko bagiye kwakira ikindi kiciro.