Abajyanama b’ubuhinzi bahize abandi bashimiwe bahabwa inyoroshyangendo

Abajyanama b’ubuhinzi bagera kuri 350 kuri 602 bari mu Karere ka Gatsibo bashimiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku bukangurambaga bakora mu rwego rwo gufasha abahinzi gutunganya imirima,gutera imbuto no gusarura ku gihe.

Abagera kuri 350 bashyikirijwe amagare kuri uyu wa kane taliki ya 29 Kanama 2019 bashimirwa umurimo w’ubwitange bakora kugirango umusaruro mu buhinzi urusheho kuzamuka kandi ufite ubuziranenge bwifuzwa ku isoko mpuzamahanga

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Gatsibo Dr Ernest Nsigayehe yavuze ko bajyanama mu buhinzi bahawe amagare ari kubashimira akazi ku ubwitange bakora mu midugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo

Uwihanganye John,ni umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari ka simbwa Umurenge wa Kabarore yavuze ko igare yahawe rizamufasha kunoza ikazi ku bwitange akora hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kandi uri ku rwego rushimishije

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020,Akarere ka Gatsibo kamaze gutanga amagare 350 ku bajyanama b’ubuhinzi bahize abandi mu kunoza umurimo wabo.

Amagare yahawe abajyanama b’ubuhinzi bagera kuri 350 afite agaciro ka miriyoni zisaga mirongo itatu n’eshatu(33) z’amafaranga y’urwanda

Back