Abahoze ari abayobozi mu Karere bahawe umukoro wo gukomeza kuba ijisho ry’abaturage
Abahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye z’Ubuyobozi zirimo za prefegitura, amakomine,za segiteri n’amaselire bikaza guhuzwa hakavuka Akarere ka Gatsibo bahuriye hamwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Kamena 2018 hagamijwe kumenyana no guhuriza hamwe imbaraga zarushaho guteza imbere Akarere ka Gatsibo.
Abari abayobozi ndetse nabayobora ubu bahuriye mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryashyizweho ku rwego rw’Akarere ndetse rigahuzwa n’abahoze ari abayobozi ndetse n’abayobora ubu kugirango uruhererekane rw’ibyagezweho bikomeze kubungabungwa neza.
Uwimana Xaverine, vice Prezidante wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko nta muyobozi mwiza usenya ibyo undi yubatse.Ibi yabigarutsweho ubwo yaganiraga n’abari abayobozi ndetse n’abayobora muri iki gihe,yashimye ibyagezweho mu karere ka Gatsibo uko ubuyobozi bwagiye busimburana.
Vice prezidante wa komisiyo n’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko u Rwanda rwari rwubakiye ku bumwe bw’abanyarwanda ariko nyuma busenywa n’abakoloni ariko u Rwanda rwongera kubakwa n’abanyarwanda ubwabo.
Bamwe mu bahoze ari abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gatsibo bavuze ko nyuma ya Jenocide hakozwe ibikorwa bikomeye birimo kongera guhuza abanyarwanda, hashyizweho leta y’ubumwe bw’abanyarwanda irimo amashyaka atarijanditse muri Jenocide byabaye umuyoboro w’iterambere ry’Igihugu.
Imwe mu myanzuro yafatiwe mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge harimo kurwanya umwanda muri za santeri z’ubucuruzi,kubaka ubwiherero rusange mu bishanga bihingwamo umuceri