Abahinzi basabwe gukorera mu makoperative no gushaka ubwishingizi bw’ubuhinzi bwabo

Mu rwego rwo kwirinda ibihombo biterwa n’ibiza mu buhinzi, abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo barasabwa kwitabira gahunda yo gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi no gukorera mu makoperative mu rwego rwo gukora ubuhinzi buteye imbere hagamijwe umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Ubu butumwa bwahawe abahinzi kuri uyu wa kane taliki ya 8 Nzeri 2022, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2023A aho ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Rwimbogo kuri site ya Kabeza ifite hegitari 108 zizaterwaho imbuto y’ibigori.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard arikumwe n’inzego z’umutekano, Abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi/RAB n’abakozi bo mu ishami ry’ubuhinzi mu Karere bitabiriye itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2023A.

Sekanyange Jean Leonard,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati ’’Ndabasaba kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi mukora kugirango haramutse habaye Ibiza bikangiza imyaka yanyu mwakwishyurwa,ariko iyo nta bwishingizi mufite muhura n’igihombo gikomeye’’.

Biteganyijwe ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A,mu Karere ka Gatsibo hazahingwa ibigori kuri hegitari 16017,ibishyimbo 4078,umuceri 1311,imyumbati 492 na soya kuri hegitari 100.

Back