Abahinzi ba Kawa barishimira ko amakoperative barimo azakumira abamamyi ku musaruro wabo.

Abahinzi ba Kawa bo mu karere ka Gatsibo barishimira ko amakoperative basigaye bakoreramo yatangiye kubabera igisubizo cyo gukumira abamamyi b’umusaruro wabo muri uyu mwaka batangiye gusarura.

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’abahinzi ba kawa bo mu murenge wa Muhura ubwo habaga igikorwa cyo kwishimira umusaruro wa Kawa wabonetse muri sizeni ya 2022 aho Akarere ka Gatsibo kaje ku isonga mu gihugu mu gusarura kawa nyinshi nkuko tubikesha raporo ya NAEB.

Muri sizeni ya 2022, mu Karere ka Gatsibo habonetse toni 2,850 za kawa itunganyije naho umusaruro w’ibitumbwe wasaruwe n’abahinzi ba kawa ungana na toni 14,350.

Iki gikorwa cyo kwishimira umusaruro wa Kawa wabonetse muri 2022 cyahurije hamwe inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abayobozi b’inganda zitunganya kawa muri Gatsibo n’abahinzi ba kawa basaga 1000.

Muri uyu muhango, hatangijwe ku mugaragaro amakoperative y’abahinzi ba kawa agera kuri 17 afite abanyamuryango 22,482 bahinga ku buso bwa hegitari 4,199 bakaba bafite isoko ry’umusaruro wabo ujyanwa ku nganda 19 ziri mu Karere ka Gatsibo.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagaragaje ko mu Karere ka Gatsibo habarurwa ibiti bya kawa bigera kuri 10,498,926 biri mu mirenge 8 kuri 14 igize Akarere irimo: Muhura, Murambi, Remera, Nyagihanga, Kageyo, Gasange, Gatsibo na Gitoki.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yasabye abahinzi ba Kawa kwirinda abamamyi kuko babahombya bagura umusaruro wa Kawa ku giciro gitandukanye n’icyo Leta yashyizeho.

Urujeni Sandrine, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB yavuze ko amakoperative y’abahinzi ba Kawa azafasha abahinzi kudahura n’ibihombo baterwaga n’abamamyi kuko babaga hagati y’abahinzi n’abaguzi.

Back