Abahinzi b’urutoki bagaragaje aho rwabakuye naho rubagejeje.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi arashima abahinzi bibumbiye mu matsinda ahinga urutoki mu buryo bwa kijyambere kandi umwuga wabo ukaba umaze kubateza imbere.Aba ni bahinzi bagera kuri 85 bakorera mu kagari ka mbogo mu murenge wa kiziguro mu karere ka Gatsibo ku buso bwa hegitari 150

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yabivuze kuri uyu wa gatanu taliki ya 19/6/2020 ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Gatsibo, hasuwe ibikorwa bitandukanye birimo ubwumishirizo bwa kijyambere buherereye mu murenge wa kiramuruzi bufite ubushobozi bwo kumisha umusaruro wa toni 50 mu gihe cy’amasaha abiri gusa.

Rukundo Augustine, umuhinzi w’urutoki utuye mu kagari ka Rubona mu murenge wa kiziguro yavuze ko urutoki rumugejeje kuri byinshi birimo amazu, imodoka n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Mu bindi bikorwa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yasuye birimo uruganda rwa kawunga ruri mu murenge wa Rugarama rwabaye igisubizo ku bahinzi b’ibigori kuko bagemurayo umusaruro wabo ndetse rukaba n’ihahiro rya kawunga ku baturage ba Gatsibo.

Butera Richard,Umuyobozi w’uruganda rw’ibigori rwa Gatsibo Agro Processing Plant yavuze ko uru ruganda rwabaye igisubizo ku bahinzi b’ibigori ndetse no kubaguzi bakenera kawunga harimo ibigo by’amashuri ndetse n’abaturage ku giti cyabo.

Hasuwe kandi uruganda rw’umuceri rwa Gatsibo Rice company Ltd ruherereye mu murenge wa kiziguro, koperative y’abahinzi b’umuceri ya corpriz ntende n’ikusanyirizo ry’amata rya Kibondo.Koperative y’abahinzi b’umuceri ifite ikicaro mu murenge wa Rugarama ifite ubworozi bw’inkoko zigera ku bihumbi umunani ikaba imaze guha abanyamuryango inkoko zo korora zigera ku bihumbi bibiri Magana atanu.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagaragaje ko uruganda rw’ibigori ndetse nurw’umuceri byabaye igisubizi ku bahinzi bahinga ibigori ndetse n’abahinga umuceri kuko bahinga bazi ko umusaruro wabo uzagurwa.

Back