Abahagarariye amadini n’amatorewe biyemeje gushakira umuti ibibazo bihangayikishije imibereho myiza y’abaturage.

Mu rwego rwo gukemura burundu ibibazo bihangayikishije imibereho myiza y’abaturage( Human Security Issues) mu Karere ka Gatsibo,inzego zose zirimo iza leta,abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere Gatsibo biyemeje gushaka igisubizo by’ibibazo byugarije abaturage mu maguru mashya.

 

Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bukoze umwiherero w’abafatanyabikorwa bako, hemejwe ko buri cyikiro cyagira uruhare mu gukemura ibi bibazo byugarije abaturage birimo kutagira aho baba, kutagira ubwiherero ndetse no kurarana n’amatungo.

 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Mata 2018,abahagarariye amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Gatsibo bahuriye hamwe baganira uko bagira uruhare mu kurengera abaturage batagira aho bakinga umusaya,abadafite ubwiherero ndetse n’ikibazo cy’abaturage bakirarana n’amatungo munzu bashakirwa ibikumba by’amatungo.

 

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Gatsibo, Pasiteri Mukaraga Philbert yavuze ko bagomba gufatanya na leta mu gukemura ibibazo byugarije abaturage kugirango bagire ubuzima bwiza.Abari mu nama bavuze ko amadini n’amatorero agomba kugira ubufatanye na leta mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

 

Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari uyoboye iyi nama yashimye uruhare rukomeye amadini n’amatorero bamaze kugira mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo bityo abasaba gukomeza kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage (Human Security Issues).

 

Abahagarariye amadini n’amatorero biyemeje gukorana n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage mu mirenge n’utugari bakoreramo.

Back