Abahagarariye amadini n’amatorero basinyanye imihigo ya 2018/2019 n’Umuyobozi w’Akarere.
Abayobozi b’Amadini n’Amatorero akorera akorera mu Karere ka Gatsibo basinyanye imihigo ya 2018/2019 n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bazafatanyamo mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Mu mihigo basinye yiganjemo iy’imibereho myiza irimo gufasha no gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kubonera icumbi abatishoboye, kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo imirire mibi, isuku n’ibindi.
Bishop Alex Birindabagabo, Umuyobozi wa Peace Plan mu Rwanda yasabye abayobozi b’Amadini n’Amatorero akorera mu Karere ka Gatsibo gufatanya na leta bakarandura burundu ikibazo cy’ibiyobyabwenge kikigaragara muri aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abayobozi b’Amadini n’Amatorero gufatanya n’Akarere gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo abana bata ishuri, imirire mibi,isuku nke,abaturage bakibana n’amatungo mu mazu,kutagira ubwiherero n’ibindi.
Pasiteri Mukarage Phibert uhagarariye amatorero n’amadini mu Karere ka Gatsibo yavuze ko imihigo basinye bazayesa neza kuko bari basanzwe bakora ibyo bikorwa ariko ubu hakaba hatewe intambwe yo kubisinyana n’Ubuyobozi bw’Akarere.
Akarere ka Gatsibo gafite amadini n’amatorero agera kuri 68 afite insengero 703