Abagore 35 bashinze itsinda ryo kuboha agaseke,bemererwa kubakirwa aho gukorera no kugurishiriza umusaruro wabo

Abagore 35 bibumbiye mu itsinda ryo kuboha agaseke abarashimira Ubuyobozi kubera uburyo babakurikirana bagirwa inama zigamije kubateza imbere,iri tsinda ribarizwa mu mudugudu wa Nyamwiza mu kagari ka Munini mu murenge wa Rwimbogo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Mutarama 2022, ubwo basurwaga na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba arikumwe n’Umuyobozi w’urwego rushinwze kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) mu Rwanda.

Iri tsinda riboha uduseke, gufuma ibitambaro, imitako n’ibindi ibikorwa by'ubukorikori riherereye mu mudugudu wa Nyamwiza mu kagari ka Munini mu murenge wa Rwimbogo rigizwe n’abanyamuryango 35 b’abagore.

CG Emmanuel K Gasana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yakanguriye abagore bagize iri tsinda ry’Agaseke kwagura ibikorwa byabo mu rwego rwo kwiteza imbere bagamije kwishakamo ibisubizo,ati’’Mugomba kwagura ibikorwa byanyu mugamije kwiteza imbere’’.

Umuyobozi w’urwego rushinwze kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) mu Rwanda Madamu Rose Rwabuhihi yashimiye abagore bishyize hamwe bagakora itsinda ry'ubukorikori bagamije kwiteza imbere no kwikemurira ibibazo.

Kayitesi Flora uyobora itsinda ry’agaseke rigizwe n’abagore 35  arashimira inzego z’ubuyobozi zibafasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.Ati’’Turashimira Leta y’uRwanda ihora yita ku baturage bayo bashakirwa iterambere n’imibereho myiza’’.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko itsinda Agaseke twiteze imbere bagiye kubakirwa inzu izabafasha kubona aho gukorera no kugurishiriza umusaruro w’ ibyo bakora.

Back