Abagize urwego rwa Dasso barahiriye kwinjira mu nshingano.
Urwego rw’umutekano rwunganira Akarere rwa DASSO rwo mu Karere ka Gatsibo rwakiriye aba Dasso 59 barahiriye inshingano zo gufatanya na bagenzi babo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo.
Umuhango wo kurahiza aba Dasso bashya wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Gashyantare 2022 uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’abagize inzego z’umutekano.
Mu muhango wo kurahiza abagize urwego rwa Dasso bashya,hanasinywe imihigo yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abagize Dasso bakorera mu Karere ka Gatsibo.Iyi mihigo yiganjemo iyo guhindura imibereho y’abaturage irimo gufasha abana bafite imirire mibi,abana bata ishuri,kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abagize urwego rwa Dasso kugira umwihariko mu mikorere myiza iranga uru rwego,ati’’Ndabasaba ko mugomba kugira umwihariko mu mikorere myiza igomba kubaranga’’ mugamije gushyira umuturage ku isonga mu mukorera.
Mu bundi butumwa bwahawe abagize urwego rwa Dasso mu karere ka Gatsibo burimo kugira imyitwarire ikwiye(Discipline) mu kazi n’ubufatanye n’izindi nzego mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
SP Eugene Musonera, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo yasabye abagize Dasso gufatanya n’izindi nzego bakarinda abaturage n’ibyabo no gutanga amakuru ku gihe ku kintu icyari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage kugirango gishakirwe igisubizo.
Akarere ka Gatsibo gafite abagize urwego rwa Dasso bagera ku 151 barimo abagore 27 n’abagabo 124.
Mu rwego rwo kwiteza imbere, abagize urwego rw’unganira Akarere mu mutekano DASSO bashinze ikigega cy’iterambere n’imibereho myiza ‘’Gatsibo Dasso Solidarity’’ bamaze kuzigama miriyoni 17,556,682 z’amafaranga y’uRwanda kuva muri Kamena 2015 kugeza muri mutarama 2022.