Abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 basabye imbabazi abo biciye umiryango.
Abagororwa bagera kuri 22 bagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Gatsibo mu cyahoze ari komine murambi basabye imbabazi abo bahemukiye mu ruhame nabo barazibaha.
Iyi gahunda yateguwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyungu kubufatanye n’Umuryango utegamiye kuri leta ‘’Prison Fellowship Rwanda’’ ugamije guhuza abagize uruhare muri Genocide n’imiryango y’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi 1994 kugirango basabe imbabazi.
Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda Dr.Kalimba Peter yavuze uyu muryango umuze guhuza imiryango 1,200 y’abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 basabye imbabazi abo bahemukiye.
Yavuze ko uyu muryango ufite andi mabaruwa abagororwa bagera kuri 675 bifuza ko babona abo bahemukiye bakabasaba imbabazi kubyo bakoze.
Gatsinzi Felecien,umwe mu bagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari komine murambi ubu akaba ari mu murenge wa Kiziguro ufungiye muri Gereza ya Rwamagana yavuze ko ibyo yakoze byamuteye isoni agatinya kubibwira umuryango we ahubwo akavuga ko azira akarengane yakuye muri Gacaca.
Umucecuru Mukamutara Berancilla utuye mu murenge wa Kiramuruzi akagari ka Gakoni ufite abana be 2 b’abahungu bagize uruhare muri Genocide yavuze ko atewe ipfunwe n’ibikorwa by’urukozasoni abana be bakoze kandi bakica abaturanyi babo ntacyo bapfaga.
Yategetse abahungu be gusaba imbabazi abo bahemukiye bapfukamye imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabereye mu murenge wa kiziguro akagari k’agakomeye kuri uyu wa 29 werurwe 2018.
ACP Bosco Kabanda,umuyobozi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa ushinzwe kugorora n’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa muri RCS yavuze ukoze icyaha wese ahanwa n’amategeko y’u Rwanda,nyuma akagororwa kuburyo iyo ashoje igihano asubira mu muryango we yaratunganye.
Yagarutse ku bakoze icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi 1994, ababwira ko leta yakuyeho igihano cy’urupfu kubera ko yatanze imbabazi itari kwica nkuko iyabibanjirije yabikoze.
Muri iki gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Iyamuremye Augustine wari umushyitsi mukuru muri uyu muhan go yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko gahunda ya NDI Umunyarwanda yabaye igisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kandi igaca inzigo mu mitima y’abanyarwanda.