Abagize Umuryango barasabwa kuvuga ibitagenda neza kugirango bafashwe kuva mu makimbirane.
Iyo uganiriye na bamwe mu bagize umuryango usanga bahamya ko hirya no hino mu miryango uhasanga amakimbirane hagati y’abawugize barimo Umugore, Umugabo n’abana ndetse na bamwe mu bagize umuryango mugari.
Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Uwamariya Valentine ubwo yari muruzinduko rw’iminsi 2 mu Karere ka Gatsibo kuva taliki ya 25-26 Ukwakira 2023.
Dr Uwamariya Valentine ni imboni nshya ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo wasimbuye Amb. Solina Nyirahabimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango arikumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’Umutekano basuye bimwe mu bikorwa by’iterambere muri aka Karere, yerekwa imbogamizi zigihari n’ingamba .
Bimwe mu bikorwa byasuwe birimo: Ikigo cya Agrah care fsc gitanga serivise ku bahinzi n’aborozi giherereye mu Murenge wa Kabarore, igishanga cy’umuceri cya Rwangingo, Isange One stop center yo mu bitaro bya Ngarama.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yaganiriye n’inshuti z’umuryango abashimira uruhare rwabo mu gukumira no gukemura amakimbirane yo mu muryango.
Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Gatsibo, Dr Uwamariya Valentine akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo yagiranye ikiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere , Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na bamwe mu bafatanyabikorwa yerekwa ishusho rusange y’AKarere ,ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’uruhare rw’Ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.