Abagize umuryango bakanguriwe kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, abagize umuryango(Umugore n’Umugabo) bakanguriwe kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Mutarama 2023 nyuma y’umuganda wabereye hirya no hino mu midugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo,ku rwego rw’Akarere wabereye mu mudugudu wa Mishunzi mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.
Umuganda wo kuri uyu wa gatandatu wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo guhanga no gusibura imirwanyasuri, guhanga no gusana imihanda,kubakira no gusana amacumbi n’ubwiherero bw’abaturage batishoboye, gusibura inzira z’amazi no kubaka ibikumba biraramo amatungo magufi y’abaturage.
Ihuriro ry’Abadepite bagize inteko ishingamategeko y’uRwanda baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere(RPRPD) bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Mishunzi mu Kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro no mu murenge wa Gitoki mu Kagari ka Nyamirama mu mudugudu wa Nyabikenke mu bikorwa by’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Mutarama 2023.
Depite Prof Munyaneza Omar, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari y’Igihugu mu nteko ishingamategeko arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere n’inzego z’Umutekano bakoreye umuganda mu mudugudu wa Mishunzi mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro naho Depite Kanyange Phoebe arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyabikenke mu Kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki.
Depite Munyaneza Omar,yakanguriye abaturage(abagore n’abagabo) bagize umuryango kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.
Mu butumwa bwahawe abaturage nyuma y’Umuganda rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yakanguriye abaturage kwitabira kwishyura imisoro ku mutungo utimukanwa bitarenze taliki ya 31 Mutarama 2023, gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza na Ejoheza, icyumweru cy’ibikorwa by’ubutwari cyatangiye kuva taliki ya 25/1 kugeza 1/2/2023 no kwaka inyemezabwishyu ya EBM mu gihe umuturage aguze ikintu.