Abagize JADF y’Akarere bari mu mwiherero w’iminsi ibiri bakora igenamigambi rihuriweho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako/JADF hateguwe umwiherero w’iminsi ibiri kuva taliki ya 22-23 werurwe 2018 kuri Dereva Hotel mu karere ka Rwamagana.

 

Uyu mwiherero wari ugamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu karere ka Gatsibo ndetse n’igenambigambi rihuriweho(Joint planning) ry’imyaka itandatu n’ibikorwa by’igihe gito y’imyaka 3 kuva (2018-2021) ivamo imihigo ya buri mwaka, kugaragarizwa imihigo y’Akarere 2017/2018 ndetse no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu baturage(Human Security issues).

 

Ubwo yatangizaga umwiherero w’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo,Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyangiro Rwamukwaya Olivier yashimye uruhare rugaragara rw’abafatanyabikorwa  mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo.

 

Minisitiri Rwamukwaya yasabye Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa gushaka umuti w’ibibazo bikigaragara muri aka karere birimo abana bata ishuri,ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’isuku nke ikigaragara mu baturage.

 

Mu mpanuro zatanzwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abari mu mwiherero kwibaza ikibazo ‘’Mu gihe ndiho ndi muzima, nakorera iki Igihugu cyanjye’’?

Yavuze ko buri muntu yumvise neza iki kibazo atabura icyo akora kugirango Igihugu, Intara, n’Akarere kugeza ku muturage atere imbere bityo Igihugu cyaba paradizo.

 

Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igiriti ‘’Reflection on partnership and Participatory planning’’.

 

Kayitesi Usta, Umuyobozi wungirije w’urwego rw’imiyoborere myiza mu Rwanda RGB yasabye abafatanyabikorwa/JADF gukora nk’abikorera mugihe hategurwa ibikorwa byo guteza imbere abaturage kandi bagakora badasobanya mu bikorwa bigezwa ku baturage.

Back