Abagize irondo ry’umwuga basaga 1,400 basoje amahugurwa

Abagize irondo ry’umwuga bo mu karere ka Gatsibo bagera basaga 1,400 basoje amahugurwa y’iminsi irindwi yari agamije kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Kanama 2019,mu Karere ka Gatsibo nibwo hasojwe amahugurwa y'abagize irondo ry'umwuga batorezwaga mu mirenge 4(Kabarore,Kiziguro,Gatsibo na Muhura)

Aya mahugurwa yasojwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred,akaba yabasabye gukora akazi kabo banga umugayo

Abagize irondo ry'umwuga basinyanye imihigo n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bakoreramo bazafatanyamo n'Ubuyobozi n'Abaturage mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2019/2020

Abahuguwe bashimye inyigisho bahawe zirimo:Gukunda Igihugu,Gahunda ya Ndi Umunyarwanda no Kurwanya ruswa n'Akarengane.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo nibo batanze ibiribwa batunze abari mu mahugurwa yamaze iminsi 7 bagera ku 1,400.

Ubusanzwe Akarere ka Gatsibo gafite abagize irondo ry’umwuga bagera ku 1,509 bakorera mu mirenge 14 igize Akarere.

Back