Abagize inama y’Igihugu y’abagore bahawe umukoro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Abagera kuri 203 bitabiriye inama y’Igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku karere bahawe umukoro wo gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta hagakemurwa ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ubwo yitabiraga inteko rusange y’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gatsibo yabaye uyu munsi taliki ya 10 Ukwakira 2019, Iyi nama yitabiriwe n'abagera kuri 203 baturutse mu nzego z'abagore kuva ku rwego rw'akagari kugeza ku Karere
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye ba mutima w'urugo kurushaho kwegera abo bahagarariye hagamijwe gukemura ibibazo bafite birimo ibibangamiye imibereho yabo birimo abana bata ishuri,imirire mibi,amakimbirane mu miryango,ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi
Gen.Mubaraka Muganga, Umuyobozi w'Ingabo mu ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali yashimye cyane ba mutima w'urugo uruhare rwabo mu kurinda umutekano. Ati ‘’Umugore ni umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’umuryango’’.
Mukamwiza Elevanie,Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Gatsibo yagaragarije abitabiriye iyi nteko rusange imihigo ya mutima w'urugo ya 2019/2020 yiganjemo gukurikirana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo amakimbirane mu ngo,abana bata ishuri,isuku nke n’ibndi
Nyuma y'ibitekerezo byatanzwe n'abagize inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere ku ngamba zafatwa kugirango umuryango utekane, hafashwe imyanzuro irimo gushyiraho ihuriro ry'abagore bari mu nshingano kuri buri rwego kuva ku rwego rw'akagari kugeza ku Karere, gukurikirana imihigo ya mutima w'urugo no kuyishyira mu bikorwa, kurandura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage no kugarura umuco Nyarwanda hirindwa umuco w’amahanga.