Abagize Inama Njyanama z’Imirenge n’Utugari bahawe amahugurwa ku miyoborere y’inzego z’ibanze.
Mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi urwego rw’Inama Njyanama ku nzego zitandukanye,’’ikigo cya Local Government Institute’’ ku bufatanye n’Ishyirahamye ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) cyateguye amahugurwa y’abagize inama Njyanama z’Imirenge n’Utugari mu Karere ka Gatsibo azamara iminsi ibiri kuva taliki ya 26-27 Mata 2018.
Aya mahugurwa ku bagize Inama Njyanama z’Imirenge n’Utugari yari agamije guhugura abajyanama itegeko nomero 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro,Manzi Theogene Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimye uruhare Ralga igira mu iterambere ry’Uturere binyuze mu mahugurwa ahabwa abayobozi b’inzego z’ibanze kugirango imiyoborere irusheho kubyara umusaruro.
Mukasonga Solange waje uhagarariye ikigo cya Local Government Institute(LGI) gitanga amahugurwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko abajyanama bahagarariye abaturage bagomba kuba bazi amategeko kugirango imiyoborere y’inzego n’ibyemezo bifatwa n’abayobozi bigomba kuba bikurikije amategeko.
Abagize Inama Njyanama z’Imirenge n’Utugari bahuguwe kandi ku nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zirimo Umujyi wa Kigali,Uturere,Imirenge n’Imidugudu.
Mukiza Prosper,Prezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Rwimbogo witabiriye aya mahugurwa yavuze ko aya mahugurwa bazayavanamo impamba ikomeye izatuma banoza imiyoborere cyane ko byose bishingira ku mategeko.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe na biro z’Inama Njyanama z’imirenge na Prezida w’inama Njyanama ku rwego rw’Akagari,bose bagera ku ijana(100).