Abagize inama Njyanama y’Akarere bahawe ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda biyemeza gusakaza ubutumwa mu baturage bahagarariye.

Abajyanama bagize inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo bahawe ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda biyemeza kujyana ubutumwa ku baturage bahagarariye mu mirenge bakomokamo

Ubu butumwa batwanzwe kuri uyu wa kane taliki ya 12 werurwe 2020,mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Gatsibo habereye amahugurwa y'umunsi umwe yahuje abagize inama Njyanama y'Akarere .

Atangiza aya mahugurwa, Prezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo Rukemanganizi Cyprien yavuze ari byiza nk'abajyanama gusobanukirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda kimwe kugirango babashe kuyisobanurira abaturage bahagarariye.

Ikiganiro cya gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyahawe abagize inama Njyanama y'Akarere cyatanzwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Manzi Theogene.

Muri aya mahugurwa,abagize inama Njyanama bemeje ko bagiye  mu Mirenge bakomokamo kwigisha abaturage gahunda ya Ndi Umunyarwanda,Kuziba icyuho cyatewe n'abakoloni no gutanga umuti w'ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Rukemanganizi Cyprien, Prezida w’Inama Njyanama yasabye abajyanama kurangwa n'Umuco n'ubupfura kugirango babe indorerwamu nziza abaturage bireberamo mu rugendo  rw’ubumwe n’ubwiyunge

Manzi Theogene, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abajyanama gufata gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk'ubutumwa bwiza bukwiye gusakazwa mu baturage bose.

Back