Abagera ku 2,544 basanganywe indwara y'umwijima y'ubwoko bwa C bagiye guhabwa imiti ku buntu

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Gashyatare 2020, muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kurwanya Hepatite C, mu Karere ka Gatsibo hakomereje Ubukangurambaga bwiswe “Rwanda Cares Hope and Love to our communities” bugamije kwihutisha gahunda yo kurandura indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa C (Hepatite C).

Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof.Anastase Shyaka arikumwe n’izindi nzego zifite ubuvuzi mu nshingano

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko mu Karere ka Gatsibo abaturage bamaze kwipimisha  indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa C bagera ku bihumbi 90,806 muri bo abagera ku bihumbi 2,544 bafite iyo ndwara

Imibare itangwa na Minisiteri y'ubuzima binyuze mu kigo cy'ubuzima RBC, igaragaza ko 4% by’Abanyarwanda barwaye Hepatice C.

Leta y'u Rwanda ikaba yarihaye intego yo gusuzuma abaturage, abasanganywe virusi ya Hepatite C bakavurwa, kuburyo ikigero k’iyo ndwara kizava kuri 4% kigere munsi ya 1% mu mwaka wa 2021.

Muri ubu bukangurambaga burimo gukorwa, abanyarwanda barasobanurirwa ububi bw’indwara ya Hepatite C, kubasuzuma no guha imiti abo igaragayeho

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof.Anastase Shyaka yashyikirije imiti ibitaro n'ibigo nderabuzima by'Akarere ka Gatsibo asaba ko mu gihe cy'ukwezi kumwe abaturage bose bazaba bamaze kwisuzumisha indwara y'umwijima(Hepatite C).

Back