Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni zera zizabafasha kugenda badafite ubarandata.
Abafite ubumuga bwo kutabona bo mu mirenge ya Gatsibo,Ngarama na Nyagihanga bashyikirijwe inkoni zera zizabafasha kugenda bafite ubarandata kugirango bagere aho bifuza bajya mu bikorwa bitandukanye bibafasha kuzamura iterambere n’imibereho yabo.
Igikorwa cyo guha abafite ubumuga inkoni zera cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 25 Gashyantare 2022 mu mirenge ya Gatsibo,Ngarama na Nyagihanga zizabafasha kugenda batagombereye kubona ubarandata.
Izi nkoni zera zatanzwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’umuryango Huminity and Inclusion, iki gikorwa kizakomeza no mu yindi mirenge, hakazatangwa inkoni zera zigera kuri 25.
Muragijimana Ancille utuye mu murenge wa Gatsibo ni umwe mu bahawe inkoni yera igiye kumufasha kugenda adasitara munzira,Uyu Muragijimana asanzwe ari umurezi muri GS Nyabiheke riherereye mu murenge wa Gatsibo,yigisha mu mwaka wa kane,uwa gatanu n’uwagatandatu mu ishami ry’indimi.Ati’’Iyi nkoni izajya imfasha munzira aho ngiye,mbese imbereye umuyobozi’’.
Yavuze yajyaga ahura n’imbogamizi kuko yajyaga agenda asitara anagonga ibintu bitandukanye kubera kutagira inkoni yabugenewe ariko ubu byose birakemutse.
Kabarebe Aprodis utuye mu murenge wa Nyagihanga asanzwe ari umwarimu mu mashuri yishumbuye nawe ni umwe mu bahawe inkoni yera igiye kumufasha kugenda adafite umurandata.Kabarebe ahamya ko abanyeshuri yigisha ndetse n’abarezi bagenzi be bakorana neza ndetse bakamufasha muri bimwe mu bikorwa ashobora gukora bigoranye kubera ubumuga bwo kutabona afite.
Abafite ubumuga barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kubitaho kandi wabahaye ikizere bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu’,ati’’ ubungubu twahawe agaciro twagiye mu ishuri turiga abandi bajya mu mashyirahamwe ubu tumeze neza’’.
Ibi bikorwa byakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga mu cyumweru cyahariwe kurengera abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo.