Abadepite baganirije urubyiruko rusaga 200 ku mateka y’u Rwanda

Abadepite bagize ihuriro ry’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi ryaganiriye n’urubyiruko rusaga 200 rwari ruhagarariye abandi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Depite Karemera Francis arikumwe na Depite Uwamahoro Bertilde kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Gashyantare 2023.

Ikiganiro cyatanzwe cyari kigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugirango barusheho kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gusigasira amahitamo yo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Depite Karemera Francis yasabye urubyiruko kuba intumwa nziza mu gushishikariza abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi kuyirandura mu mitima yabo burundu.

Rutaburingoga James, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Kiziguro yavuze ko bamwe mu rubyiruko rwavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yayo batazi amateka yayo asaba ko habaho imfashanyigisho kugirango abigisha ayo mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi babone ikibafasha mu gutanga ubwo butumwa nyakuri.

Nyuma y’ikiganiro bahawe n’intumwa za rubanda ku mateka y’u Rwanda, urubyiruko rwahurije ku kubona imfashanyigisho no gusura ibice bitandukanye by’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugirango barusheho gusobanukirwa ayo mateka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko hashyizweho gahunda yo gusura bimwe mu bice by’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, ati ‘’ Kugeza ubu hari ibyiciro bitandukanye byasuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside birimo abagize Inama Njyanama, abafatanyabikorwa b’Akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri’’.

Gasana Richard yakomeje agira ati ‘’ Urubyiruko namwe turimo gutegura igihe cyanyu cyo gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi’’.

Mu bice by’umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu byasuwe birimo umupaka wa Kagitumba aho urugamba rwatangiriye, umusozi wa Nyabwishongwezi na agataka ka santimetero aribwo butaka bwa mbere ingabo zari iza RPA zabanje gufata mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu buherereye mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Back