Abacukuzi b’amabuye y’agaciro basabwe gukora kinyamwuga abandi bakibumbira muri koperative.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera mu karere ka Gatsibo barasabwa gukora kinyamwuga kugira ngo buzuje inshingano zabo kandi batangiza ibidukikije byaho bakorera mu karere.

 

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kane taliki ya 6 werurwe 2018 arikumwe n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cya ’’Rwanda Mines,Petroleum and Gas Board Bwana Francis Gatare.

 

Uru ruzinduko rwari rugamije kuganira n’amakompanyi atandukanye akora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo harebwa imikorere yabo,abadakora neza bakikosora.

 

Ubwo yaganiraga n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, Minisitiri Cyriaque Harerimana yavuze ko bagomba kwirinda gukoresha abana mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo gasubizwa mu ishuri kwiga.

 

Yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana ikibazo cy’abacukuzi bakora mu kajagari kandi badafite ibyangombwa bibemerera gukora ako kazi.

 

Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya ’’Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board  yabwiye abari mu nama ko abacukuzi bafite ibyangombwa bibemerera gucukura mu karere ka Gatsibo bagera kuri 30% na 70% y’abacukuzi ntabwo bujuje ibyangombwa bisabwa.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze bakiriye neza impanuro bahawe n’abayobozi bakuru kandi bagiye kunoza bimwe bagiriwemo inama.

Muri iyi nama y’umunsi yahuje Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya ’’Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, ubuyobozi bw’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera mu karere ka Gatsibo yemeje imyanzuro  itandukanye irimo ko nta mwana uzongera gukoreshwa mu birombe  by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,hagiye gushyirwaho amakoperative azahuriza hamwe abacukuzi bato badafite ibyangombwa kugirango bashakirwe ibyangombwa by’ubucukuzi.

Back