Abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi babwiwe ko Imana ifitiye umugambi mwiza u Rwanda n’abanyarwanda.
Mu karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi hose mu Gihugu hasojwe icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenocide yakorwe abatutsi 1994,ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo cyasorejwe mu murenge wa Remera akagari ka Rwarenga ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Bugarura hashyinguye imibiri y’abatutsi bagera kuri 252 baturutse mu cyahoze ari komine Muhura,Gituza na Ngarama.
Prezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Niyonziza Felecien yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu uburyo bubahora hafi bakabagezaho ibicyenewe birimo kubakira abacitse ku icumu, amashuri ndetse n’umutekano bafite.
Ibambasi Fidele yagarutse ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zatewe na Jenocide yakorewe abatutsi 1994, yavuze mu mwaka 1994 abacitse ku icumu bahuye n’ubuzima bubi banyuzemo burimo gusenyerwa amacumbi, ibikomere by’umutima no ku mubiri ariko leta y’u Rwanda byose yabishakiye ibisubizo.
Nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi, abakoze Jenocide bashyizwe imbere y’ubutabera bwa gacaca ndetse bamwe batanga indishyi kubyo basahuye ndetse n’amacumbi y’abacitse ku icumu yasenwe arubakwa.
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo no kunamira abatutsi bazize Jenocide yakorewe abatutsi 1994, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagarutse ku mugambi mubi wa Jenocide yakorewe abatutsi 1994 wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa n’Ubuyobozi bubi bwayoboraga u Rwanda icyo gihe bwishe abatutsi kandi bwari bushinzwe kubarinda nk’abandi baturage.
Yihanganishije abacitse ku icumu kubera ibihe bibi byanyuzemo ariko yishimira ko bamaze gukomera kandi biteje imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bizamura ubukungu bwabo.
Gasana Richard yagarutse ku mugambi mwiza Imana ifitiye u Rwanda n’abanyarwanda kandi uyu mugambi mwiza ukomoka ku buyobozi bwiza Imana yahaye abanyarwanda.