Abacitse ku icumu barasaba ko hakwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugirango atazibagirana.
Taliki ya 13 Mata 2023, nibwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 29 mu Rwanda. Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo cyasoreje mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Bugarama mu Mudugudu wa Nyagasiga.
Muri uyu muhango, abawitabiriye bahawe ikiganiro cyijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi hanagaragazwa uburyo bwo kwiyubaka mu banyarwanda.
Rugigana Jean Baptiste ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, we na bagenzi be bajugunwe mu rwobo n’interahamwe ruherereye mu Murenge wa Kiziguro baza kurokorwa n’inkotanyi. Yagize ati ‘’ Twajugunwe mu rwobo rwa Kiziguro ubu hubatse urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi dukizwa n’Inkotanyi, twavuyemo turi 11 aho kugeza ubu dusigaye turi 6 barimo umugore umwe n’abagabo batanu’’.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo barasaba Leta ko hakwandikwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugirango atazibagirana, abavutse nyuma ya Jenoside bakazakomeza kumenya aya mateka bayasomye mu bitabo.
Sibomana Jean Nepo, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo arashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 29 ishize Jenoside ibaye.
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse ku ruhare rwa Leta yahozeho mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi. Ati ‘’ Iyo Ubuyobozi bwariho icyo gihe budategura ngo bunashyire mu bikorwa Jenoside ntabwo iba yarabaye’’.
Umuyobozi w’Akarere yakomeje ahumuriza abaturage ati ‘’ Kubera Ubuyobozi bwiza dufite ubu, niryo humure abanyarwanda dufite ko Jenoside yakorewe abatutsi itazongera ukundi’’. Yasabye abaturage kurangwa n’ubugwaneza no gukora ibikorwa by’urukundo mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi.