Ababyeyi basabwe kongera umurego mu kurera abana babo

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa,ababyeyi basabwe kongera imbaraga mu kurera abana babo kuko usanga rimwe na rimwe abana bahaha umuco w’ahandi ugatuma bishora mu ngeso mbi

Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ubwo yifatanyaga n’abatuye Akarere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 ukwakira 2019

Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa wijihijwe kuri uyu wa gatanu wari  ufite insanganyamatsiko igiriti "Ntegurira ejo heza undinda gusambanywa",ababyeyi bagiye bagarukwaho ko baramutse bahaye uburere bwiza abana ikibazo cy’ihohoterwa cyacika burundu

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi burimo kwirinda amakimbirane mu muryango kuko aba intandaro y'abana baterwa inda bakiri bato kubera kubura uburere bw’ababyeyi no kwirinda Ibiyobyabwenge

Guverineri Mufulukye yavuze ko Leta izakomeza kubungabunga neza ubuzima bw'abana kuko aribo Rwanda rw'ejo

Akarere ka Gatsibo kijihije Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa kubufatanye n'Umufatanyabikorwa "Moucecore " umuryango nyarwanda utari uwa leta ukorana n’imiryango ishingiye ku myemerere

Back