Ababyeyi basabwe gutunganya indyo yuzuye mu rwego rwo kurinda abana bato imirire mibi
Mu kagari ka Rwankuba mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Gatsibo hakozwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kuboneza imirire myiza hibandwa ku indyo yuzuye n’isuku ikwiye mu gihe cy’itegurwa ry’amafunguro.
Ubu bukangurambaga bwakozwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cya gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato(NECDP) ku ikubitiro bukorerwa mu mirenge ya Murambi na Kageyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Gahyantare 2020 mu nteko z’abaturage.
Ufitinema Adeline, umukozi wa gahunda y'Igihugu y'imbonezamikurire y'abana bato(NECDP) yakanguriye abaturage b'Umurenge wa Murambi gufata ingamba zo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato bamenya gutunganya indyo yuzuye
Mu bundi butumwa bwahawe ababyeyi burimo kugira uruhare mw’itegurwa ry’indyo yuzuye hagamijwe kurinda abana imirire mibi n’igwingira,isuku ku bana barindwa indwara zituruka ku mwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yabwiye ababyeyi ko batagera ku iterambere iryari ryo ryose bagifite abana bafite imirire mibi ndetse n’igwingira,asaba abaturage kwitabira urugo mbonezamikurire y’abana bato(Home based ECD) ku rwego rw’umudugudu.
Nyuma y'Ubutumwa bwatanzwe,abana bato bahawe amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abo,iki gikorwa cyakorewe mu mirenge ya Murambi na Kageyo yo mu karere ka Gatsibo kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cya gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato(NECDP).