23 bari abakozi b’amakomine ane bishwe muri Jenocide bibutswe.

Abahoze ari abakozi b’amakomine ya Murambi, Gituza, Muhura na Ngarama bagera kuri 23 bishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi 1994 bibutswe n’Akarere ka Gatsibo.

Aya makomine niyo yavuyemo Akarere ka Gatsibo nyuma y’amavugurura yabayeho muri 2006 kakagira imirenge 14, utugari 69 n’imidugudu 603.

Rugigana Jean Baptiste warokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komine murambi yavuze ko abahoze ari abakozi b’amakomine bishwe kuri Jenocide bagera kuri 23 bakundaga umurimo ndetse bakakira abaturage neza batavanguye.

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 29/6/2018 n’uhagarariye imiryango yabari abakozi b’amakomine bishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi,Kabatesi Regine yavuze ko abacitse ku icumu ubu bameze neza ndetse asaba n’urubyiruko kugira urukundo hagati yabo bagakura ari abanyarwanda bazira ingengabitekerezo ya Jenocide.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yihanganishije imiryango ifite ababo bari abakozi b’amakomine bishwe kuri Jenocide yakorewe abatutsi,ahamya ko bitazongera ukundi kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burengera abo bayobora.

Uyu muhango witabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere,abakozi,imiryango ifite ababo bishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi n’urubyiruko rw’abanyeshuri.

Back