Abagize inteko itora 65 kuri 71 nibo bitabiriye amatora y’abasenateri

Inteko itora igizwe n’Inama Njyanama y’Akarere na biro z’Inama Njyanama z’Imirenge babyukiye mu matora y’abasenateri ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo

Kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nzeri 2019,mu Karere ka Gatsibo hakozwe amatora y'abasenateri 9 bo mu ntara y'Iburasirazuba aho muri Gatsibo hifuza 3 gusa

Byari biteganyijwe ko amatora y'abasenateri yitabirwa n'abagize inteko itora bagera kuri 71 barimo 29 bagize Inama Njyanama y'Akarere na 42 bagize biro z'Inama Njyanama z'Imirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Utamuliza Betty,wari uhagarariye icyumba cy’itora mu Karere ka Gatsibo yavuze ko abagombaga gutora ari 71,abatoye bagera kuri 65 bihwanye na 91.5 ku ijana(%).

Muri aya matora hagaragayemo 6 bari mu nteko itora batayitabiriye bahwanye ni ijanisha(%) rya 8.45% n’imfabusa ebyiri.

Mukamazera Rosarie, Visi Prezidante wa Komisiyo y'amatora yavuze ko amatora y'abasenateri mu Karere ka Gatsibo yakozwe mu mucyo kandi ku gihe

Amatora y'abasenateri yitabiriwe kandi ni indorerezi zakurikiranaga uko amatora akorwa  zirimo Urwego rw’umuvunyi,Uburenganzira bwa muntu,Ihuriro ry’imitwe ya Politike na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Back