GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Administration
Services
Priority Sectors
Tenders & Procurement
E-files
News & Events
Useful Links
FEATURES
Forum
Mail to the Mayor
Photo Gallery
Feedback
FAQs
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

04/20/12

URUZINDUKO RWA PEREZIDA WA REPUBULIKA PAUL KAGAME MU KARERE KA GATSIBO





Perezida Kagame aganira n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo yabashimiye ibyo bamaze kugeraho, abasaba kugira ubushake bwo gukora no kwishyira hamwe kugirango bashobore kubyaza inyungu amahirwe ahari baba ba Rwiyemezamirimo kuko gukira no kumenya ubwenge bitagenewe bamwe ngo abandi basigare inyuma.

Ku isaha ya 12h50 Perezida Kagame warutegerejwe n’abaturage barenga 10000 ku kibuga cy’amashuri abanza ya Gakiri mu murenge wa Gitoki nibwo yasuhuje abaturage ndetse ashobora no kubaganirira abaha inama zabafasha gutera intambwe kubyo bagezeho mu mibereho myiza n’iterambere.

Nyuma yo kumurikirwa n’Umuyobozi w’Akarere uko Akarere gahagaze ndetse n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba akagaragaza uko ihagaze mu iterambere n’imibereho myiza y’abayituye, Perezida Kagame atangaza ko ahereye kubyo yabonye mu karere ka Gatsibo afite ikizere ko nibyo abaturage n’abayobozi bifuza bizagerwaho. Ibyo akabihera kubikorwa abaturage bamaze gukora ariko akabirebera nuko abaturage basa kuko abaturage bacyeye batagira umutima wo kwangiza ibyagezweho.

Ku ngamba z’uburyo abaturage bakivana mu bibazo by’ubucyene bukiboneka mu Rwanda ugendeye ku Karere ka Gatsibo gafite 19% bakiri mu bukene, Perezida Kagame avuga ko umwanzuro ari uguhindura imyumvire myiza no kugira ubushake bahuza no gushyira mubikorwa inama bagirwa kuko amahirwe yo kuva mu bucyene yo ahari. “Akarere ka Gatsibo gafite amahirwe yo gutera imbere kuko Imana yabahaye ubuzima, ibaha ubwenge ndetse ibaha igihugu. Ibyo byose mukwiye kubikoresha kugira ngo mugere kubyo mwifuza Imana siyo izaza kubakorera, ntimukayigondoze.”

Perezida Kagame avuga ko akazi ka Perezida koroshye abaturage babishatse kuko akazi ke ari ukubibutsa gukora ibyo bakoze, ikindi asabwa akaba ari ukubashakira imbuto n’ifumbire kugira ngo ibikorwa byabo bishobore kugerwaho uko bikwiye. Kwivana mu bucyene kubaturage bikaba bibasaba kwishyira hamwe kugira ngo bongere imbaraga bashobore gukora ibikorwa binini naho leta n’abashoramari babafashe kubona inyungu y’ibyakozwe.

Aha perezida Kagame akaba yahise asubiza ikibazo cy’amahoteli aboneka ko ari macye mu ntara y’iburasirazuba mu gihe mu Rwanda hari abashoramari nabo bacyeneye gushora imari no kunguka.

Bimwe mu bibazo Ubuyobozi bw’Intara n’Akarere bamugejejeho birimo kubura amazi meza ku baturage no gukwirakwiza amashanyarazi no kubona imihanda ituma abaturage bageza umusaruro kw’ isoko yabijeje ko hari amahirwe yo kubigeraho ariko atari Leta yonyine gusa ahubwo buri rwego rukoze ibyo rushinzwe kandi rukabikora neza.

Perezida Kagame akaba yashoboye kubona Emile wa Karubungo umuturage wo mu murenge wa Gitoki watanze igitekerezo kuri radiyo Rwanda yibaza impamvu perezida ajya Nyagatare aciye Gatsibo atabasuye aho perezida Kagame yamubwiye ko yubahirije ikifuzo cye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bita ku gihingwa cy’urutoki bita ku ngamba zo kuvugurura urutoki muri Gatsibo, Ngoma na Rwamagana aho basigaye babona igitoki gipima ibiro 150.

Uwamariya avuga ko iyi Ntara ifite ikibazo cyo kubona amazi meza kuko 67% aribo babona amazi meza hafi ariko avuga ko hari icyizere ko iyi ntara izakwirakwizwamo amazi meza kugeza mu 2015 ku buryo 80% bazaba bayagejejweho mu turere 7 tugize iyi ntara.

Perezida Kagame yasuye Rukundo Augustin, umuhinzi ntangarugero w’urutoki ubona umusaruro ungana na toni 35 mu cyumweru. Rukundo akoresha abakozi 10, akaba yarahaye abandi bahinzi imbuto z’urutoki zigera ku 5 000, yatangiye afite insina 32 ku butaka bwa hegitari 0,25 none ubu yinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice mu kwezi.

Perezida Kagame yageze ku ruganda rutunganya umuceri rwa Ndatemwa rwubatswe na Leta y’u Rwanda ku mafaranga miliyoni 450, uru ruganda rwa Ndatemwa rutunganya toni 2.5 ku isaha. Rukaba rufasha abahinzi bahinga mu bishanga bya Kanyonyomba na Rwagitima-Ntende.

Nyuma abaturage bo muri aka Karere bagejeje ibitekerezo n’ibibazo kuri Perezida Kagame. Umusaza w’umuhinzi mworozi yatanze ubuhamya bw’uko yari afite isambu ya hegitari 150 ariko ikaza gusaranganywa agasigarana nke ariko ngo ntibimubuza kubona umusaruro mwiza

Bisanzwe bizwi ko aho perezida agiye haboneka ibibazo by’ingutu biba byarananiranye mu karere ka Gatsibo akaba yakirijwe ishimwe aho guhura n’ibibazo.

Location
gatsibo.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Infrastructure
Sport
ECONOMY
Agriculture
Tourism
POLICY
Good Governance
Performance Contracts
Justice
 
Copyright Republic of Rwanda, GATSIBO District
Designed by Filmax / Gravisio